Inkuru Nshya

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Ambasaderi wa Oman n’uwa Nouvelle-Zélande guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan yasezereye ikipe ya Kuopion Palloseura yo muri Finland mu ijonjora rya kabiri rya UEFA Champions League ku giteranyo cy'ibitego 3-0 harimo igitego cya rutahizamu Joy-Lance Mickels ukinira ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi'.
Umunyarwenya Saad Ssozi, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, ku izina rya Rango Tenge Tenge ari mu Rwanda, aho afite igitaramo azasusurutsamo abakunzi be.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yamaganye amasezerano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranaye n’Umutwe w’abajenosideri wa FDLR agaragaza ko ibyakozwe bihabanye n’ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyiye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya basketball y'abatarengeje imyaka 18 mu bangavu, yasezerewe muri 1/2 n'ikipe y'igihugu ya Kenya ku manota 78-74 mu mikino y'akarere ka 5 yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika iri kubera i Cairo mu Misiri.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite yatoye itegeko rigenga ubworozi n'uburobyi rigamije gufasha igihugu  kwihaza mu biribwa no kugera ku iterambere rirambye.
Itsinda ry'abofisiye bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe  bari mu ruzinduko rw'ibyumweru bibiri mu Rwanda rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare ndetse no kunguka ubumenyi ku rugendo rwihariye u Rwanda rwanyuzemo mu kubaka umutekano ndetse n'imiyoborere
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yashyize umukono ku masezerano ya Afurika Yunze Ubumwe yo gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa (AU-CEVAWG).
Ikipe ya Rayon Sports y'abagore yamaze gusinyisha umuzamu Khwaka Valentine ukomoka muri Kenya wakiniraga ikipe ya Mathare United yo muri Kenya iwabo.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko abahanzi batatu b'abanyarwanda Davis D, Kenny Sol na Diez Dola bazaya basusurutsa abantu bazajya bitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 iri kubera mu Rwanda muri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium.FERWAFA yatangaje ko aba bahanzi bazasusurutsa abantu kuva ku mikino yo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 izabera muri Kigali Pele Stadium.