Inkuru Nshya

Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko kwiga no kuvuga ururimi rw'ikinyarwanda neza,bakajya bagikoresha mu buryo butagoretse.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya baskebtall y'abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi yageze ku mukino wa nyuma w'imikino y'akarere ka 5 yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Uganda amanota 70-65 bisabye iminota y'inyongera.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefoni igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rya 4G na 5G rizatanga serivisi za murandasi yihuta kandi zizewe ku baturage.
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yemereye u Rwanda kunyuza ku cyambu cya Mombasa litiro miliyoni 52 z’ibikomoka kuri peteroli, bikazatwarwa n’amakamyo bikagezwa mu Rwanda.
Minisiteri y’Imari n’lgenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira Inama ya 26 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango ugamije kurwanya iyezandonke muri Afurika y’lburasirazuba n’iy’Amajyepfo (ESAAMLG).
Mu Rwanda umubare w’abakoresha imirasire y’izuba ukomeje kwiyongera aho kuri ubu ingo zisaga 900 arizo ziyikoresha mu zisaga 3000 ziri mu gihugu kugeza ubu. Gusa abayikoresha bakagaragaza imbogamizi zo gutunga ibikoresho bifite ubushobozi bwisumbuye no kuba batemerewe kurenza imirasire itanga hejuru ya kilowate 100. 
Umunyarwandakazi Florence Niyonkuru yegukanye umudari w'umuringa (Bronze Medal) mu mikino ya Commonwealth iri kubera Glasgow muri Ecosse mu cyiciro cyo gusiganwa ku maguru ku ntera ya metero ibihumbi 10 (10,000 m), bimugira umunyarwanda wa mbere wegukanye umudari muri iyi mikino.
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabonanye n'abayobozi b'uyu Muryango, bagirana ibiganiro byibanze ku mateka yawo n'uruhare ufite mu kwiyubaka k'u Rwanda.
Ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ibitego 3-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 wabereye muri Kigali Pele Stadium, yiyunga n'abafana nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-0 mu mukino uheruka.
Umuherwe w’Umunyamerika akaba n’uwashinze Gates Foundation na Microsoft, Bill Gates uherutse gusura u Rwanda yavuze ko icyumweru yamaze arusura yasigaranye isomo ry’uko iyo igihugu kiyobowe neza, kigashora imari mu baturage, mu bumenyi no mu ikoranabuhanga, impinduka zifatika zishoboka.