Inkuru Nshya

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya KVZ FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0 mu mukino wayo wa mbere wo mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup 2026 wabereye muri Sitade Amahoro, ibitego byombi byatsinzwe n'abakinnyi bagiyemo basimbura.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yasabye abaturage kujya bamenyesha ubuyobozi mbere yo gutegura ibirori byakira abantu mu ngo kugirango hasuzumwe imitegurire y’amafunguro n’ibinyobwa bafata mu rwego rwo kwirinda gutanga ibitujuje ubuziranenge bihitana ubuzima bw’abantu.
Muhoza Eric yegukanye isigananwa ry'amagare rya Ingufu n'Igare ryakinwe ku nshuro yaryo ya mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026 mu cyiciro cya bagabo, naho Nyirarukundo Claudette ahiga abandi mu cyiciro cy'abagore.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya basketball y'abatarengeje imyaka 18 mu bangavu, yitwaye neza itsinda Kenya amanota 77-66 mu mukino wa kabiri w'imikino y'Akarere ka gatanu (5) yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2026 iri kubera i Cairo mu Misiri.
Abatuye akarere ka Gakenke baravuga ko idindira ry'ikorwa ry'umuhanda Giticyinyoni-Ruli-Gakenke ryateye itumbagira rikabije ry'ibiciro by'ingendo aho nk'urugendo rwa km 32 kuri moto ari ibihumbi 10 Frw bitewe n'ububi bw'umuhanda.
Bwagaragaje ko kurya nijoro bigira uruhare runini mu kuba umuntu yagira umubyibuho ukabije, bitewe n’uko bihindura imikorere y’umubiri mu buryo bw’igogora, gutwika ibinure, n'impinduka mu misemburo ituma umuntu asonza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, akaba n’insuti y’u Rwanda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Urwego Mpuzamahanga Rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatesheje agaciro ubusabe bwa Jean Kambanda na Jean de Dieu Kamuhanda bwo kurekurwa mbere y’igihe, mu byemezo byashyizwe ku mugaragaro ku wa 23 Nyakanga 2026.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Nyakanga 2026 yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa, Rwanda Institute of Computing (RIC), kizaba ishami ryihariye rya Kaminuza y’u Rwanda rigamije gutegura abahanga bazagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka