Inkuru Nshya

Kuri uyu wa 12 Mata 2026 Polisi y’Igihugu yatangaje ko iri gukora iperereza kuri mudasobwa ‘Laptop’ zibwe ku Kigo Nderabuzima cya Buyoga mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Muteteri Beatha warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro yagaragaje amateka ashariye atazigera amuva mu mutwe ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga tariki 7 Mata 1994.
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirashinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gukoresha imbaraga za gisirikare, zirimo n’indege zitagira abapilote drones mu kurasa abaturage batuye mu bice bya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB, cyatangaje ko u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ikawa ryiswe ‘World of Coffee San Diego’ riri kubera i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishyigikiye umuhungu wa Habyarimana, badafite gahunda yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda gusa, ahubwo bashaka kugarura Jenoside.
Tariki ya 12 Mata 1994 uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda atitaye ku Batutsi barimo bicwa hirya no hino mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga yari azi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri gutegurwa ariko ntagire icyo akora kugira ngo ayihagarike, ndetse n’Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwabashije kuburanisha ibirego bisaga 80 byabagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umubyeyi w'abana batatu wabaga iwabo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza birakekwa ko yiyahuye.Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Runga mu mudugudu Kigarama.