Inkuru Nshya

Kuri uyu wa Gatatu, muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’iyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR).
Depite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Wilson, yagaragaje ko Abanyamulenge bafite impamvu zifatika zo kugaragaza impungenge ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’imyigaragambyo yabereye i Washington ku wa 20 Mata 2026.
Abagize urwego rw’abikorera mu Rwanda  basabwe kwitegura neza no kubyaza umusaruro amahirwe yo kwakira Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum 2026) izabera i Kigali ku wa 14–15 Gicurasi 2026.
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko inzu ye y’umuturirwa iherereye Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali yuzuye.
Abatutsi bahungiye kuri Komini Huye baturutse muri amwe mu makomini ya Butare byegeranye na Huye nka Mbazi, Maraba, Ngoma na Matyazo mu Mujyi wa Butare ndetse na Gikongoro. Abapolisi n’abasirikare bahagose iminsi itatu yose, amazi bayaciye ntawe ujya kuvoma, babicisha inyota n’inzara.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu icyenda barimo abagurishaga abantu uburo basize irangi ry’umukara bakabwita imbuto za Quinoa bagamije kubiba amafaranga.
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko rwahamagaje Canalbox kugira ngo itange ibisobanuro n’ingamba zihuse ku makosa amaze iminsi agaragara mu mitangire ya serivisi zayo za interineti.
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB], Ngarambe Raphaël, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, igiye kubera i Kigali
Mu ijoro rya taliki ya 14 Mata 2026 nibwo umunyamategeko wari usanzwe ari umwanditsi w'urukiko rwisumbuye rwa Huye wasanzwe muri rigole yapfuye mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere Nyanza ari naho yari atuye.