Inkuru Nshya

Mu 2019, ubwo yari mu Ihuriro rya FPR /Inkotanyi, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, Gen Kabarebe James, yavuze ko bitari byoroshye kurwana intambara y’Abacengenzi nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Ubushakashatsi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y’umurimo mu Rwanda bwagaragaje ko igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda cyagabanutse ku kigero 14.1% mu gihembwe cya kane cya 2025, kivuye kuri 18.0% cyariho mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka wa 2024
Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu myaka irindwi ishize kuva mu 2017-2024, inka ziyongereye ku kigero cya 26%, naho umusaruro w'amata ugera kuri miliyari irenga
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, avuga ko bashyizeho ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye umutekano w’abaturiye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, birimo kubarindira umutekano, kubimura aho biri ngombwa no gusiba ibirombe bitagikoreshwa
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’iryo muri Mauritania (FFRIM) byasinye amasezerano y’ubufatanye, agamije kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu byombi
Nyirahabimana Olive wo mu Mudugudu wa Marara I, Akagari ka Mbarara , mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza, aravuga ko yahugujwe inzu n'umuryango w'umugabo bashakanye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibere myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Jose, yavuze ko inzego z’Ubuyobozi zikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye bituma abana bava mu ishuri birimo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye bikorerwa muri ako gace birarura abana benshi
Leta ya Amerika, yagaragaje umutwe wa FDLR nka kimwe mu bikomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'Amahoro
Intumwa z’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force – EASF), zasuye icyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, hagamijwe kugenzura ibikoresho by'Ingabo zirwanira mu kirere
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Algeria ibitego 46-25 mu mikino y'Igikombe cya Afurika cy'Ibihugu muri Handball kiri kubera i Kigali.