Inkuru Nshya

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kanama 2026 saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30) muri BK Arena harabera umukino wa mbere (Game 1) w’imikino ya nyuma ya kamarampaka muri basketball mu bagabo, Cheetah Energy RBL Playoffs, aho APR BBC ihura na Patriots BBC.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Afurika gicyemuke mu buryo burambye, bidahagije kubaka ibikorwa remezo gusa, ahubwo hakenewe imiyoborere myiza n’inzego zikora neza kugira ngo serivisi z’amazi zizewe zigere ku baturage.
Mu miryango myinshi haracyari imyumvire ivuga ko kwita ku mwana ari inshingano ya mama gusa, papa agafatwa nk’umutware. Nyamara ibikorwa bito papa akorera umwana buri munsi, nko kumuterure, kumugaburira cyangwa kumukinisha bigira uruhare rukomeye mu mikurire n’imibereho myiza y’umwana.
Mu gihe amashuri makuru akomeje kwakira no gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri benshi, iri soko na ryo riragenda rihinduka. Ese impamyabumenyi yonyine iracyahagije kugira ngo umuntu abone akazi?
Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kwangiza nkana ibice by’imibiri yabo y'ibanga, bagakoresha ibisebe mu kugenda basabarizira mu bagira neza amafaranga yo kwivuza aho bazengurukaga mu masoko atandukanye.
Girumugisha Jean Claude "Kabaye" uheruka guhabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka muri Shampiyona y'u Rwanda, BK Pro League 2025/26, yatangajwe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya avuye muri Al Hilal SC yo muri Sudani.
Umuhanzi The Ben yaciye agahigo kari kamaze imyaka 5 ku rubuga rwa YouTube gafitwe na Meddy, nyuma y’uko indirimbo ye “Inshallah” irebwe n’abantu barenga miliyoni 1 mu minsi ibiri gusa.
Minisitiri Wungirije w'Ububanyi n'Amahanga Ushinzwe Ingufu muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), Abdulla Ahmed Balalaa, yashimye imikoranire ifitanye akamaro irakataje hagati y'igihugu cye n'u Rwanda
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ingengabihe y’amatora y’inzego zegerejwe abaturage ateganyijwe mu mpera za 2026, aho Abanyarwanda bazagira uruhare mu guhitamo abayobozi n’ababahagararira kuva ku Mudugudu kugera ku Karere.
Umuhanzi w’umuraperi wanakunzwe cyane mu biganiro, Sky 2 Wabagahe, yavuze uko yagize ubumuga bw’ijisho akabagwa inshuro 3 abitewe n’ubukana bukabije bw’inzoga y’icyuma yanywaga.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka