Inkuru Nshya

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rutangiye Itorero ry’Urungano, ko ubumenyi bazahakura bwuzuzanya n’uburere bakura ku babyeyi n’abarimu, kuko ribabera umwanya wo kubona icyerekezo cyiza cyabafasha kwirinda ingeso mbi zose
Umunya-Tanzania, Diana Orembe, washinze akaba anayobora ikigo NovFeed, yegukanye igihembo nyamukuru cy'ibihumbi 300 by'amadorari, mu irushanwa rya 'Africa’s Business Heroes' (ABH), rishyigikira ishoramari ry’abakiri bato ku Mugabane wa Afurika
Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ikigo cya Alibaba, Jack Ma, n’umuyobozi w’ikigo cya Yahoo, Jerry Yang, baganira ku bufatanye mu guteza imbere ubucuruzi no guhanga udushya
Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain Bacca, yambitse impeta y'urudacayuka umukunzi we, Challia Muzinga, bari mu myiteguro yo kurushinga
Mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku Rwego rw’Igihugu, abarezi bagaragaje ibyishimo baterwa n’impinduka zigaragara mu mibereho yabo bishimangirwa n’umushahara uherutse kongerwa n;ubwo bagaragaza ibigikenewe birimo mwarimu shop.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengiyumva yibukije ko umwarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi bw’u rwanda  ashimangira ko ireme ry’uburezi , ubumenyi n’ubushobozi igihugu gikomeza kugeraho byubakiye ku mbaraga n’ubwitange bya mwarimu.
Police FC yatsinze Gasogi United 1-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 26.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yashimiye imbaraga n'ubwitange bw’abakorerabushake mu iterambere ry'igihugu.