Inkuru Nshya

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga arasaba afafite ibinyabiziga by’umwihariko abatwara moto kubahiriza gahunda yashyizweho mu mujyi wa Kigali yo gutwara abagenzi rusange mu buryo bwa bisi,birinda kunyura mu gisate cyagenewe bisi mu masaha yashyizweho.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), ku bufatanye na Banki y’Iterambere ry’u Rwanda (BRD), yashyizeho ikigega cyihariye cyiswe Aguka Youth Fund, kigamije guteza imbere urubyiruko n’abahanzi babinyujije mu kuborohereza kugera kuri serivisi z’imari no kubona igishoro cyo guteza imbere imishinga yabo
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga arasaba abafite ibinyabiziga by’umwihariko abatwara moto kubahiriza gahunda yashyizweho mu mujyi wa Kigali yo gutwara abagenzi rusange mu buryo bwa bisi,birinda kunyura mu gisate cyagenewe bisi mu masaha yashyizweho.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi n’umugore we NkuruNZIZA Retina bakiriwe ku mugaragaro mu Itorero rya Shalom Covenant Church ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye kujya basengera ndetse bakahakorera umurimo w’ivugabutumwa.
Uwo munsi Col Théoneste Bagosora yamenyesheje abasirikare bakuru ko igikwiye ari ukongera ingufu muri diplomasi kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ntibumenyekane, ndetse banashake uko babwikuraho.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Habarurema Jean D’amour ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko agera kuri miliyari 250 Frw azashorwa mu gutunganya ibyanya by’inganda bizubakwa kuri hegitari 8000 zizatanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 25.
Umuryango w'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Ntongwe (AGSF) urashimira ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda bwabubakiye inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi by'umwihariko ikubakishwa amabuye, kuko ariya mabuye nayo afite amateka yifashishijwe n'abatutsi birwanaho n'ubwo nyuma baje kurushwa imbaraga bakicwa.