Inkuru Nshya

Umubiligi De Clercq Matthijs ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda ya 2026, k'ibilometero 127,2 kava Karongi kerekeza Rubavu
Abakozi bakora ibiraka mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), abazwi nka banyakabyizi barasaba ko bishyurwa ibirarane by’amezi atatu baberewemo, aho kuri ubu batorohewe n’ubuzima
Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare bafatanyije n’ab’Uturere twa Gatsibo na Nyagatare mu gufata mu mugongo umuryango waburiye umwana mu mpanuka yabaye ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, yatangaje ko mu minsi 22 gusa y’ukwezi  kwa Gashyantare ibiza bimaze guhitana abantu 15, bikomeretsa 49 ndetse byangiza n’ibindi bikorwa byinshi.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, zikorera i Bria, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu mu Igororero rya Bria.
Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y'inkunga n'ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi (International Fund for Agricultural Development-IFAD), agamije guhindura no guteza imbere urwego rw'ubuhinzi.
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Abdallah, yashimangiye ko umuco n'ururimi rw'Ikinyarwanda biri mu bintu by'ingenzi bihuza Abanyarwanda asaba urubyiruko gushyira ku isonga uru rurimi.
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera, yagaragaje ko ikibazo cy’ivangandimi kiri mu bikomeje kubangamira Ikinyarwanda, aho byagaragaye ko mu Mujyi wa Kigali, 73% by’abakoresha Ikinyarwanda bakivanga n'izindi ndimi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimye uruhare abaturage bagize mu gushyigikira Mituweli mu myaka 25 ishize, ashimangira ko yagiye yongera ubushobozi mu kuzamura ireme rya serivisi z'ubuvuzi

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka