kwibuka

Ku wa 6 Mata 1994 ni itariki yatangiriyeho ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho uyu mugambi wari umaze imyaka myinshi utegurwa kuva kuri butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashyiraga imbere politiki y’ivangura.
Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bitegura kwinjira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko cyateguye uburyo abazajya bahura n’ihungabana mu bihe cyo Kwibuka bazajya babona ubufasha mu buryo bwihuse.
Kuri uyu wa Gatatu, mu biro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, habereye inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame, yize ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'igihugu n'abanyarwanda muri rusange
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwinjira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango wa AVEGA Agahozo  wita ku babyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urasaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza kugaragaza umutima wo gufasha no kwita ku barokotse Jenoside, by’umwihariko abagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, ari we wari ku isonga ry’abateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe y’igihugu ya Aruba yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhereye ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihanshyinguye n’abasaga miliyoni bishwe mu gihugu cyose mu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda, yasabye abaturage gukomeza kunga ubumwe no kuba hafi abarokotse Jenoside, no kurwanya ibitero by'abayipfobya muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka