Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wa Mali, Abdul Aziz Aguissa, baganira ku bufatanye mu bijyanye n’imicungire n’imikoreshereze by’umutungo wa leta.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kubaka Igihugu no kugiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwashingiye ku miyoborere myiza n’icyerekezo cyatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
U Rwanda na Afurika y’Epfo byafashe umwanzuro wo kongera kubaka no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Stephen Patrick Mbundi ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu Muryango.
Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi baza kuba baritekerezagaho gusa cyangwa bagaharanira inyungu zabo, u Rwanda rutari kuba rugeze ku rwego rugezeho uyu munsi
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi barahiriye inshingano nshya bahawe ko bakwiye kumenya no gusobanukirwa uburemere bw’indahiro barahiriye ababwira ko kuba umuyobozi muri leta inshingano za mbere ari ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga