Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Israel, Gideon Saar, bifatanyije n'Abanyarwanda baba muri Israel, n'inshuti z'u Rwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
Mu ruzinduko rw'akazi ari kugirira muri Israel, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yasuye Old City of Jerusalem (Umujyi wa Kera wa Yeruzalemu) na Western Wall, hamwe mu hantu hafite amateka akomeye kandi hafatwa nk'ahera ku Isi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington ridakwiye gusabwa u Rwanda rwonyine, ahubwo ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na yo igomba kubahiriza inshingano zayo zirimo guca intege umutwe wa FDLR.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo atabaye ku bw’impanuka yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe by'igihe kirekire mbere yo gushyirwa mu bikorwa.
U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, ndetse no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga