Ubukungu

Mu ngengo y’Imari ya miliyari 7,796.3 Frw iteganyijwe gukoreshwa mu mwaka wa 2026/27, harimo miliyari 4,779.1 Frw zizagenda ku bikorwa bisanzwe birimo imishahara n’ibikoresho na serivisi, mu gihe miliyari 3,017.2 Frw zizashorwa mu bikorwa by’iterambere.
Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yagezwaho iyi mbanzirizamushinga, Abadepite bagaragaje impungenge zirekeye ku kuba ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ubuhinzi izagabanuka nyamara ari rumwe mu ziteza imbere ubukungu bw’igihugu ndetse n’abaturage muri rusange.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Mata 2026 byiyongereyeho 13% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Mata 2025. Muri Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 9,2%.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho bisi zisanga abantu mu duce batuyemo, ku buryo imodoka ishobora gusanga umuntu ku rugo rwe
Kuva tariki ya 24 Mata 2026, mu mihanda imwe n'imwe mu mujyi wa Kigali, bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n'ibindi binyabiziga ntakumirwa, byahariwe igice cy'umuhanda bizajya bikoresha
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko ibigo bitandukanye bya Leta bigaragaramo imitungo 400 yaguzwe ariko ikaba itarakoreshwa, asaba aba batayikoresha ko bayitanga aho ikenewe
U Rwanda rwateye ntambwe ikomeye mu guteza imbere ingufu zisubira nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibihugu biteza imbere ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba (International Solar Alliance, ISA), agamije kwihutisha iterambere rishingiye ku gukoresha izo ngufu.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis agaragaza ko hari imishinga idindira bigatera igihombo kuko iba itegerejweho ibisubizo mu kwihutisha bukungu bw'igihugu.
Ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, Perezida Kagame uri muri Botswana, yagiranye ikiganiro cyihariye na mugenzi we w'iki gihugu,  Duma Boko, cyakurikiwe  n'isinywa ry'amasezerano atandatu.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka