Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda BNR, Solaya Hakuziyaremye, yatangaje ko kuva mu 2008 kugera mu 2024 umubare w’abanyarwanda bagera kuri serivise z’imari wiyongeyeho 75% aho wavuye kuri 21% bagera kuri 96% muri icyo gihe.
Ishoramari rya miliyari 2,62 z’amadolari ryanditswe mu Rwanda mu mwaka wa 2025 mu mishinga igera kuri 799 yiyongereye ivuye kuri 612 mu mwaka wabanje wa 2024, yitezweho gutanga imirimo 38,000.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yatangaje ko gukoresha bisi ari kimwe mu bisubizo byafasha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, abafite imodoka zabo bagirwa inama yo kuziparika bakayoboka bisi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026 hari imihanda imwe n’imwe izaba ifite ibisate byagenewe bisi zitwara abagenzi mu buryo rusange mu masaha agaragaramo abagenzi benshi.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga