Ubukungu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, cyatangaje ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe ku masoko mpuzamahanga kuva ku wa 13 kugera kuri 17 Mata 2026 byinjirije u Rwanda miliyari 14,6 Frw mu minsi itanu.
Abagize urwego rw’abikorera mu Rwanda  basabwe kwitegura neza no kubyaza umusaruro amahirwe yo kwakira Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum 2026) izabera i Kigali ku wa 14–15 Gicurasi 2026.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yongeye kwihanangiriza abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bongera ibiciro by’ingendo ku bagenzi n’abacuruzi bongera ibiciro by’ibicuruzwa uko bashatse bitwaje izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ko abazafatwa bazahanwa.
Ihenda n’izamuka ry’igiciro cy’ubutaka hari abagaragaza ko rikomeje kuba ikibazo kibangamira abasore badafite amikoro ahagije, ibi bituma iyo bageze mu gihe cyo gushaka bashakira abagore mu nzu z’ababyeyi babo
Abasenateri basabye Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda kwihutisha ibikorwa byo kwimura abaturage begereye ibyanya by’inganda no kongeramo ibikorwaremezo muri ibyo byanya mu rwego rwo gukomeza kongera uruhare rw’inganda mu iteramabere ry’igihugu.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi yijeje Abaturarwanda ko nta bicuruzwa bizabura ku isoko ry’imbere mu gihugu birimo n’ibikomoka kuri peteroli nubwo ibiciro byitezweho gukomeza kuzamuka
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, cyatangaje ko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi woherejwe ku masoko mpuzamahanga kuva ku wa 6-10 Mata 2026 byinjirije u Rwanda miliyari 11,2 Frw.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yerekanye ko imodoka na moto zikoresha amashanyarazi zishobora kuba igisubizo ku bibazo biri guterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw ivuye kuri 2303 Frw ikaba yiyongereyeho 635 Frw  mu gihe litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka