Ubukungu

Perezida wa Tanzania Dr. Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda aho azitabira Inama Nyafurika yiga ku gukoresha ikoranabuhanga rya nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) NEISA 2026, izabera i Kigali.
Abaturage barenga ibihumbi 500 bo mu mirenge umunani y’Uturere twa Gatsibo na Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba bagiye gutangira kubona amazi meza binyuze ku muyoboro mushya.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibigo bikomeye muri Afurika birimo Ikigo cy’Igihugu cya Bénin gishinzwe guteza imbere Ishoramari n’ibyoherezwa mu Mahanga, APIEX, Elsewedy Group, Sunrise Resorts & Cruises, Busara Advisors Inc. ndetse n’Ikigo Cleo Capital Group and Lux Collective.
Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe cyigeze ngo Afurika ikanguke ihangane n’igitutu ishyirwaho n’ibihugu bikomeye ku Isi kuko ntayandi mahitamo uyu mugabane ufite uretse kubaka ubukungu bwawo bwite ndetse avuga ko ubwo bushobozi buhari.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 4 kugera ku wa 8 Gicurasi 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 14,1 Frw, avuye muri toni 9.352 toni.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026 Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Elsewedy Electric, Ahmed Elsewedy aho yari kumwe  n’Umuyobozi wa Sunrise Resorts & Cruises, Hossam El Shaer.
Perezida Daniel Francesco Chapo wa Mozambique na Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtania bageze mu Rwanda, aho bateganya kwitabira inama ‘African CEO Forum’ ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo muri Afurika n’abandi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu mugabane.
Ikigo United Capital Financial Services Rwanda Ltd cyahaye uruhushya Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwo gukora nka banki y’ishoramari ndetse ruhitamo u Rwanda nk’icyacaro cyayo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kugeza amazi ku baturage ku gipimo cya 100% mu 2029 izagerwaho.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka