Ubukungu

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko Ubushomeri bwagabanutseho 1.9%, mu gihe abafite imyaka yo gukora (16 kuzamura), 57% bafite akazi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu mujyi no mu cyaro , mu kwezi kwa Nzeri 2025, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 6,2% ugereranyije na Nzeri 2024.
U Rwanda na Guverinoma y'u Budage basinye amasezerano yo guteza imbere gahunda zigamije gufasha abaturage kwiteza imbere no kuva mu bukene ya Miliyoni 18 z’Amayero asaga miliyari 30,5 Frw
U Rwanda rwatangiye kohereza amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa  Wolfram yatunganyijwe  ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahazwi nka Towanda muri Leta ya Pennsylvania.
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA ndetse na Los Angeles Rams ikina muri Shampiyona ya NFL (National Football League) .
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi na bagenzi babo bo muri Kazakhstan.