Ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rishya rya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rigamije kunoza uburyo igihugu gikurikirana kandi kigatanga amakuru ajyanye n’indwara z’ibyorezo.
inisitiri w'Ubuzima , Dr NSANZIMANA Sabin, yagaragaje ko Umuryango uhuza Ibikorwa by’Amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’ay’andi matorero ya Gikirisitu BUFMAR, yagize uruhare mu kuzamura ikizere cyo kubaho mu Banyarwanda
Perezida Kagame watangije gahunda yo gutera inkunga urwego rw'ubuzima mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yakiriye Komiseri wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe Ubuzima, Amb. Amma Twum-Amoah ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nyafurika kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA, Dr. Delese Mimi Darko
Mu Rwanda hakozwe bwa mbere ubuvuzi bwa kanseri ifata mu rura runini hatabayeho kubaga umurwayi, ibizwi nka Endoscopic Submucosal Dissection (ESD)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatashye Ikigo Nderabuzima cya Nyamagabe ijyanye n’icyerekezo yuzuye itwaye miliyoni 410 frw, bunagenera igikoma umubyeyi wa mbere wayibyariyemo.
Rwanda na Brazil byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu buvuzi bw’indwara z’umutima, impyiko, imitsi n’amagufa, kubaga ubwonko n’imitsi, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Mu gihe Shampiyona y’Isi y’amagare irimbanyije i Kigali, uko abasiganwa bazenguruka umujyi, mu kirere hagaragara indege za kajugujugu,ku butaka naho hari imbangukiragutabara ndetse na moto byose bigamije gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe haba hari ugize ikibazo.
U Rwanda ruri kwitegura gutangira gukoresha umuti uterwa mu rushingiye, ugamije gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy'u Bwongereza bugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyabashije gutsinda icyorezo cya Maburg mu gihe gito ugereranyije n'ahandi hose ku Isi