Urugwiro

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryamugeneye igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, avuga ko ari amateka yanditswe ku mugabe wa Afurika by’umwihariko mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa cyo guteza imbere umukino w’amagare ndetse no gutegura neza Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 imaze icyumweru ibera i Kigali.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye Abanyafurika kugira ngo ugere ku iterambere wifuza, bagafata inshingano zo guhindura uyu mugabane aho gusaba ibindi bice by’Isi ko ari byo byaza guhindura ibyabananiye ubwabo.
Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro amasomo mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance] asaba abagiye gutangira kuryigamo gukoresha ayo mahirwe mu guhindura umugabane wa Afurika.
Perezida Paul Kagame yageze i Cairo mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi, yakirwa na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi ku ngoro ya Al-Ittihadiya.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasuye umuhanda uri gukinirwamo isiganwa rya Formula 1 , Azerbaijan Grand Prix.
Ibihugu by’u Rwanda na Azerbaijan birateganya kugirana ubufatanye mu bijyanye n’Ubucuruzi bwa Peteroli n’ubw’amabuye y’agaciro.
Perezida Kagame uri Baku muri muri Azerbaijan, yasuye Urwibutso rwa Alley of Honor, yunamira Heydar Aliyev, wabaye perezida wa gatatu w'iki gihugu na Zarifa Aliyeva wari umugore we.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Baku, mu murwa mukuru wa Azerbaijan, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka