Umujyanama wihariye ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yavuze ko kugira ngo amasezerano ya Washington yasinywe hagati y'u Rwanda na DRC ashyirwe mu bikorwa bisaba inzira ndende gusa hakiri ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa.