Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimiye Leta y'u Rwanda uburyo yakiriye ikanafasha abakozi bayo bakoreraga mu Mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo bari bahunze imirwano yahuje M23 n'ingabo z'icyo gihugu, FARDC.