Ibyihariye

Umunya Esipanye Martí Soriano Pau ukinira Never Say Never (NSN) Development Team ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026, kakinwe ku ntera y'ibilometero 134,6 kuva mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, kugera mu Karere ka Huye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyo ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuvuga ku mutwe wa FDLR ari ibinyoma kandi bigomba kugira aho bigarukira.
Umunya Israel Einhorn Itamar ukinira NSN Development Team ni we wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2026 kakinwe ku ntera y'ibilometero 173,6 kuva Rukomo muri Gicumbi kugera i Rwamagana, akoresheje amasaha ane, n'amasegonda 5.
Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye Abanyarwanda kuza gushyigikira Abanyarwanda n'abandi bazitabira isiganwa ry'amagare , Tour du Rwanda , yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Minisitiri w’Uburerezi, Nsengimana Joseph, yashimangiye ko uburezi bufite ireme ari inkingi y’iterambere n’umusemburo w’impinduka bityo ko bukwiye kwitabwaho hashyirwa imbaraga mu kongera ikoranabuhanga mu cyane cyane iry’Ubwenge Buhangano AI.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC),Veronica M. Nduva uri i Kigali mu nama yateguwe n’uyu muryango .
Muri uyu mwaka wa 2026, Umujyi wa Kigali witeguye kwakira ibikorwa bikomeye bya siporo n’imyidagaduro bizahuza Abanyarwanda n’abaturutse hirya no hino ku Isi
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Lee Rosenberg, Umuyobozi w’Icyubahiro w’Umuryango uhagarariye inyungu za Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, AIPAC.