Ibyihariye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Urubyiruko gukoresha imbaraga rwifitemo rwubaka igihugu ariko rurangwa n'indangagaciro.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimye ubunyamwuga n’ubwitange byaranze Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano mu mwaka wa 2025
Koperative Umwalimu Sacco yahembye abarimu ndetse n’ibimina by’abarimu byizigamiye neza mu mwaka wa 2025, ndetse ikomeza gushishikariza abanyamuryango bayo kwitabira gahunda y’ubwizigame nk’uburyo bubafasha mu kwiyubaka
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashyigikiye ukwitandukanya kwa Somalia n’Intara ya Somaliland, ivuga ko ishyigiye ko iki gihugu cyarangwamo n' amahoro kandi amategeko mpuzamahanga nayo akubahirizwa.
Umwaka wa 2025 wasize andi mateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko isize iki gihugu cya kabiri mu kugira ubuso bunini muri Afurika hari umutwe ukigabije, ugafata imwe mu mijyi y'ingenzi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yafunguye ku mugaragaro isoko rishya rya Gisenyi, ryari rimaze imyaka 15 riri kubakwa
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, yabwiye abana ko ari ahazaza h'umupira w'amaguru ukomeye mu Rwanda, abibutsa ko umupira wigisha guhorana intego yo gutsinda na nyuma yo gutsindwa
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwakomoreye hoteli Château le Marara ndetse runemeza ko iyi hoteli yatangira gutanga serivisi zo kwakira abantu.
Perezida w'Uburundi ,Ndayishimiye Evaliste, yavuze ko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera u Burundi kandi ko mu bihe bitandukanye bwasabye ko abakoze ibyaha mu Burundi bari mu Rwanda bakoherezwayo bagacirwa imanza ariko rwabyanze.