Ibyihariye

Madamu Jeannette Kagame yakiriye ku biro bya Imbuto Foundation, Madamu Rachel Chebet Ruto, umugore wa Perezida wa Kenya, William Ruto, wagiriye uruzinduko mu Rwanda
Imyakaka 54 irashize u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye ubufatanye n’umubano  hagati y’ibihugu byombi. Ni umubano watangiriye ku wa 12 Ugushyingo 1971. Kuva icyo gihe, umubano wakomeje kwaguka  ndetse ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agiye atandukanye.
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo Afurika ibashe kwihuta mu bukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga, hakenewe ubufatanye hagati ya za guverinoma  n’abikorera
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko iterambere rya Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, ritazashingira ku bwinshi bw'abarikoresha gusa ahubwo n'uburyo ibihugu by’Afurika bihitamo ibibazo bikwiye gukemurwa hakoreshejwe iryo koranabuhanga
Madamu Jeannette Kagame yashimiye uburyo ishuri rya Kepler College rifasha urubyiruko rw’u Rwanda n’abandi Banyafurika kubona ubumenyi bujyanye n’igihe tugezemo, ndetse budaheza uwariwe wese
Hashakineza Jean Claude, yavuze ko intego y’icyerecyezo cya 2050 cy’Igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi itagerwaho abana b’u Rwanda batize neza, bityo ko bisaba kugira abarimu bashoboye kandi bateguwe neza
Perezida Kagame uri mu rugendo rw'akazi muri Guinée , yifatanyije nabo gutangiza umushinga munini wo gucukura amabuye y’agaciro wa ‘Simandou Iron Ore Project’.
Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Guinée-Conakry
Ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bushinwa bwageze ku gaciro ka miliyoni z'amadorari 605 ya Amerika mu mezi icyenda y'umwaka wa 2025, bigaragaza izamuka rya 22.1% ugereranyije n'umwaka ushize wa 2024
Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi bakuru b’Igihugu ko bagomba guhora bibuka ko igihugu cy’u Rwanda kidafite undi uzakigoboka, abasaba ko aribo bagomba kwihitiramo uko bashaka kubaho.