Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira mu Nama Isanzwe ya 25, izabera i Arusha muri Tanzania ku wa 7 Werurwe 2026.
Kuva mu mpera z'icyumweru gishize , ibintu byafashe indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati , kubera intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.
I Rusororo mu Karere ka Gasabo u Rwanda ruri kuhubaka ibigega bya gaz yo gutekesha byitezweho kuzafasha kugabanya igiciro cyayo ndetse bikazatuma hashyirwaho ibiciro bimwe hose mu gihugu kandi bikazanorohereza abafite amikoro macye kubona gaz ijyanye n’ubushobozi bwabo.
Abakinnyi babiri bakinira ikipe ya Atlético de Madrid y’Abagore yo mu gihugu cya Espagne, Carmen Menayo Montero na María Dolores Gallardo Núñez uzwi nka ‘Lola’ bari mu biruhuko mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abaturage bomu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali , mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.