Ibyihariye

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 mu bantu 19,707 bagombaga kumenyekanisha umutungo wabo, abantu 10 binangiye kuwumenyekanisha.
Urwego rw’Umuvunyi  rwagaragaje ko  mu mwaka wa 2024 -2025, hagarujwe umutungo wari waranyerejwe ku byaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu ungana  n’arenga   miliyoni 1.3 Frw ,  kuri miliyari ebyiri  yagombaga kugaruzwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhuza abantu no guteza imbere abatuye icyaro, by’umwihariko irya Telefoni
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda , yavuze ko nubwo hirya no hino muri Afurika hakigaragara ikibazo cy’umutekano mucye, Afurika ariyo ifite gufata inshingano mu gucyemura ibyo bibazo.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kugira umuhigo wo gushyira imbaraga muri siporo no kuzamura impano zabo, kuko ari byo bizabagira 'Abatsinzi'
Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukwakira 2025, nibwo Perezida wa Sénégal , Bassirou Diomaye Faye , yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umunyabigwi Francis Ngannou, na Mauricio Sulaimán uhagarariye Ihuriro ry’Imikino y’Iteramakofe ku Isi (WBC), Mauricio Sulaimán, bitabiriye imikino y’irushanwa rya PFL Africa yabereye muri BK Arena.