Ibyihariye

U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye kudakomeza kwihanganira no guceceka ku bikorwa byibasira Abatutsi b’Abanye Congo biri gukorwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigizwemo uruhare n’imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR, igize n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibihugu by’amahanga, bidakwiye gukoresha inkunga n’ubufasha mu kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu.
U Rwanda na  RDCongo bongeye kwemeranya umugambi uhuriweho n’ibihugu byombi wo kurwanya umutwe w’Iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi .
Umufaransa Gery Celia yegukanye gusiganwa mu muhanda 'Road race' mu bakobwa batarengeje imyaka 23, muri Shampiyona y'Isi y'Amagare
Perezida Paul Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye Abanyafurika kugira ngo ugere ku iterambere wifuza, bagafata inshingano zo guhindura uyu mugabane aho gusaba ibindi bice by’Isi ko ari byo byaza guhindura ibyabananiye ubwabo.
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko hari abakerensa ubushobozi bw’ibihugu birimo n’u Rwanda, bagaragaza gushidikanya ko bidashobora kwakira kwakira amarushanwa akomeye ku rwego rw’Isi, nka Shampiyona y’Isi y’Amagare, avuga ko iyo mitekerereze itakijyanye n’igihe
Igisirikare cy’u Rwanda,RDF , cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025,igipolisi cy’Uburundi, cyataye muri yombi umusirikare w’u Rwanda witwa St Sadiki Emmanuel , usanzwe ari umushoferi mu ngabo z'u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,Amb Olivier Nduhungirehe, yasabye Umuryango w’Abibumbye (UN) kugira uruhare rufatika mu guhangana n’ivangura, urwango n’ibimenyetso byerekana ibyaha byibasiye inyo kumuntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari
Ikipe ya Australia yegukanye gusiganwa n'igihe kw'amakipe ku munsi wa kane wa Shampiyona y'Isi y'Amagare, irusha u Rwanda iminota 8 n'amasegonda 38