U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu cyerekezo cy'ishoramari ritanga inyungu ‘Baseline Profitability Index’ (BPI) mu mwaka wa 2026, aho rwagaragajwe nk’igihugu cyizewe cyashorwamo imari kandi ikunguka vuba.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 2.5% mu 2025 aho Abanyarwanda badafite akazi (abashomeri) bageze kuri 676,340 bangana na 12.4%.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Vincent Biruta, yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou N’Guesso,o ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yashimiye Leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ku ruhare bagize mu guha agaciro Abayisilamu no kubafungurira amarembo mu nzego zitandukanye z’igihugu
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kimwe mu byabafashije kuza ku isonga mu kwesa imihigo y’Uturere y'umwaka wa 2024/2025 ari gahunda zitandukanye zashyizweho harimo iyitwa ‘Bwije nkoze iki’ ibafasha gukora isuzuma haba ku ruhande rw’abayobozi ndetse n’abaturage.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga