Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Mu mpera z’iki cyumweru, mu madini n’amatorero atandukanye mu Gihugu hateganyijwe kubera Igiterane #RwandaShimaImana2025, cyateguwe mu rwego rwo gushima intambwe Uhoraho yateje u Rwanda mu ngeri zitandukanye
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yitabiriye inama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yahuje abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Mozambique
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, (Rwanda Premier League), rwatangaje uko amakipe azahura mu mikino itangira y'iyi Shampiyona, mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.
Ihuriro rya AFC/M23 rivuga ko Komisiyo ryashyizeho ishinzwe kuzahura ubutabera mu bice bigenzurwa n’iri huriro yatangiye akazi kayo ku magaragaro, mu rwego rwo kurandura burundu umuco wo kudahana
Mu ntangiriro z'icyumweru gishize, nibwo Qatar yakiriye ibiganiro bishya bihuza impande zishyamiranye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, AFC/M23 na Leta ya Kinshasa.
Ku munsi wa kabiri wo guhemba abanyempano bahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi mu cyiciro cya nyuma cya 'All Stars Edition', hahembwe abanyempano batandatu, buri umwe ahabwa miliyoni 10 Frw, uretse babiri banganyije amanota bazayagabana
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, uri mu ruzinduko i Singapore, yitabiriye igikorwa cya “Rwanda Investment Roadshow” cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB)
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, uri mu ruzinduko rw'akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), ryateye utwatsi icyifuzo cya Rayon Sports na APR FC cyo kwakirira imikino Nyafurika kuri Kigali Pele Stadium, kuko itujuje ibisabwa nka Stade Mpuzamahanga