Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Guverinoma y'u Butaliyani yatangaje ko yatangiye ibiganiro n'u Rwanda bishobora kuvamo ubufatanye bwo kwakira abimukira basabye ubuhungiro muri iki gihugu ariko ntibabwemererwe, mbere yo koherezwa mu bihugu bakomokamo.
Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yasabye Minisiteri y’Ubutabera gukorana n’Urwego rw’Ubushinjacyaha kugira ngo hakurikiranwe ibigo byakoresheje amafaranga ya Leta nabi
Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko cyahagaritse ibyemezo by'ubuziranenge ku nganda 47, zagaragaweho kutubahiriza ibisabwa mu gutunganya ibinyobwa bisembuye no gukoresha nabi ikirango cya S-Mark.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yaburiye abantu bagize kunywa inzoga umuco cyane cyane izitujuje ubuziranenge avuga ko uretse no kugira ingaruka ku buzima bwabo zinatuma umuntu atagira ikintu ageraho cyane cyane urubyiruko.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Umutekano Rusange muri Jordanie, Maj. Gen Obeidallah Abedrabbuh Maaitah, mu nama y'ubufatanye hagati y'inzego zombi.
Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko bitumvikana uburyo mu Rwanda hari igihe kimwe amazi aba menshi ndetse akanasenyera abaturage hanyuma hakaba n’igihe abura ku buryo hari abamara amezi abiri nta mazi bafite hanyuma igisobanuro kibaka ko ari mu bihe by’impeshyi kandi ababishinzwe bari babizi ko ibyo bihe bizagera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Imiti n’Ibiribwa Rwanda FDA yatangaje ko yafunze izindi 101 zenga inzoga mu Rwanda.
Minisitiri Kajangwe yagaragaje ko ibyanya bya Bugesera, Musanze, Muhanga na Rwamagana byahawe umwihariko muri Gahunda  ya kabiri  y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, aho bitarenze mu 2029 muri ibi byanya hazaba haragejejwe ibikorwaremezo byose.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, basabye ko hanozwa ingamba zo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu y’urujya n’uruza rw’abakozi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itazigera yemera ko umutwe wa FDLR uhabwa urubuga rwa politiki mu Rwanda, ivuga ko uyu mutwe ugomba kurambika intwaro, ugasenywa ndetse n’abawugize bagataha mu gihugu hakurikijwe ibikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.