Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko nubwo imanza za gatanya zikomeje kwiyongera ndetse akaba atari ikintu igihugu cyakwishimira ariko hari igihe biba ntayandi mahitamo asigaye ku bashakanye ku buryo ari cyo gisubizo cyonyine kiba gishoboka ku nyungu za buri umwe.
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) bwatangaje ko ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato rikunze kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ahanini riterwa n’imirimo yo kuvugurura no kwagura imiyoboro, ariko ko hari ingamba nshya ziri gushyirwa mu bikorwa mu gukemura iki kibazo.
Abanyarwanda batabonye amahirwe yo gufotorwa no gutanga ibipimo ndangamiterere mu gihe cya gahunda rusange yo kwiyandikisha ku ndangamuntu koranabuhanga, baracyahabwa amahirwe yo kubikora ku masite akomeje gutangirwaho iyi serivisi.
Raporo yagaragaje ko imanza z’ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda zakomeje kwiyongera, aho mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26 hakiriwe imanza 13.998, zivuye ku 12.443 zakiriwe mu wa 2024/25. Bigaragaza ubwiyongere bwa 12%.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko umubare w’urubyiruko rw’imyaka iri hagati ya 18 na 30 rwakurikiranyweho ibyaha wagabanutseho 11% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26, ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga