Amakuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaburiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibwira ko babonye ubuhungiro mu gihugu cyabo.
Kuri uyu wa Kabiri Ingabo z’u Rwanda zakiriye ku cyicaro gikuru, Kimihurura, itsinda rigizwe n’abanyeshuri 23 bo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry' Ubuhinde, mu rwego rw’uruzinduko rw’amasomo bari kugirira mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 6 Kamena 2026.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Urwibutso rufite agaciro gakomeye kuko rushyira ukuri ku mugaragaro kandi rukabika amateka adashobora kwibagirana ndetse rukarinda ibimenyetso bidashobora guhishwa cyangwa ngo byibagirane.
Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi mu karere ka Muhanga, hagaragajwe ko Leta mbi yahemukiye abaturage bayo ubwo yaguraga intwaro zo kurimbura Abatutsi,ndetse n’amadini atakarizwa ikizere kuko n’abayahungiyemo bishwe.
U Rwanda rwagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego z'ibihugu n'iz'ibigo bifite mu nshingano kurwanya ikwirakwizwa ritemewe ry'intwaro nto n'izoroheje, hubakwa ubushobozi kugira ngo zirusheho gukora mu buryo bunoze.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, Umuhanzi  Uworizagwira Florien uzwi nka 'Yampano' yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Ikipe ya Gasogi United ntabwo izakomeza imikoranire n’Umujyi wa Kigali wayitera inkunga ya miliyoni 100 Frw buri mwaka w’imikino.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, batashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Paris.
Guverinoma ya Mozambique yemeye ko izatanga amafaranga Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado zizakenera.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda iri muri 20 zizakomeza kugira ububasha bwo kwakira, gutunganya dosiye no gutanga viza zijya muri Amerika.