Itangishaka Blaise wari mu banyarwanda 13 bitabiriye amahugurwa y’abatoza mu ikipe ya Atletico de madrid yo muri Esipanye, ntiyatahanye na bagenzi nyuma yo kuyasoza.
U Rwanda rwavuze ko rwubashye umwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga ku kirego rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyoni 100 z’amapawundi, rugaragaza ko uru rubaza rwari rukomeye ariko nanone ko rwashoboraga kuvamo imyanzuro itandukanye.
Urukiko Mpuzamahanga rw'ubuhuza rwanzuye ko u Bwongereza butazishyura u Rwanda arenga miliyari 190 Frw rwari rwaregeye nk’indishyi ku mpamvu z’uko u Bwongereza butabahirije ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru Inzego z’umutekano z'u Rwanda (RSF) zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado zakinnye umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru n’urubyiruko rwo mu Karere ka Mocímboa da Praia.