Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye urubyiruko kwitondera ibyo rushyira ku mbunga nkoranyambaga, arwibutsa ko n'ubwo ari izabo atari bo bonyine bazireba.
Nta kabuza u Rwanda rumaze kwandika amateka mu ruhando rw'imyidagaduro muri Afurika, ibi byongeye gusinywa n'igitaramo cy'umuriro umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Doja Cat yakoreye mu mujyi wa Kigali
Sosiyete nyarwanda y'ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, yatangaje ko igiye gusubukira ingendo zayo ziva ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe zerekeza i Kamembe mu karere ka Rusizi.