Amakuru

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda uburyo rwakiriye neza imikino ya FIFA Series 2026.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe zatangaje ko zitangije ku mugaragaro,igikorwa kigamije guhiga no gucyura abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagikomeje kugaragara ku butaka bwa Congo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko politiki y’umuganda imaze kugera ku musaruro ugaragara mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu, n'ubwo hakigaragara imbogamizi zimwe na zimwe zijyanye n'imyumvire ya bamwe.
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko urwunguko rwayo rwiyongeye rukava kuri miliyari 15.5 Frw hakuweho umusoro rwari ho mu 2024 rukagera kuri miliyari 23.5 hakurwamo umusoro hagasigara miliyari 17.1 Frw mu 2025.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (CAR), Prof. Faustin-Archange Touadéra, yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda nshya maze ashimira byimazeyo umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yatsinze Estonia ibitego 2-0, yegukana Igikombe cy'imikimo Mpuzamahanga ya gicuti ya FIFASeries mu Itsinda A.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze batangiye urugendoshuri rw’iminsi itanu rugamije kongera ubumenyi ku ruhare rwa politiki y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakiriye Umwanditsi w’Urwego rwasigaranye imirimo y’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT), Abubacarr Tambadou n’itsinda ahagarariye.
Abari mu rwego rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga bahize ko bagomba kugabanya ingano y’umusaruro ugaruka wageze ku isoko ku kigero cya 80% kugeza mu 2028.