Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishingamategeko umutwe wa Sena , Senateri Umuhire Adrie, yagaragaje ko hari abajyanwa mu bigo bifungirwamo by’igihe gito ‘Transit Centers’ ariko ugasanga barenza igihe cyajyenwe n'amategeko.
Abagize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, bagaragaje ko gahunda yo gukoresha ikorababuhanga mu gucunga no gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha yihutishwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukigaragara hirya no hino mu magororero