Amakuru

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), binyuze muu Ishami ryarwo rishinzwe gusuma imitingiro no kwinyeganyeza kw’isi,  rwatangaje ko umutingito ufite ubukana bwa 6,4 wumvikanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, utaturutse mu gihugu ahubwo waturutse muri Tanzania.
Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Arakwiye Bernadette, yatorewe kuyobora Inama ya 38 y’Ihuriro ry’Ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montréal agamije kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu byasinye Amasezerano ya Montreal agamije kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba, kwihutira gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje, kugira ngo bitange umusaruro ugaragara mu kurengera ikirere no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Imitungo ya Leta 436 ifite agaciro ka miliyari 8,26 z’amafaranga y’u Rwanda, ibarizwa mu nzego 44 za Leta, ntibyazwa umusaruro, nk’uko byagaragajwe na Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari.
Inganda zikora imiti mu Rwanda ziteze koroherezwa kugeza ibicuruzwa byazo ku masoko y’ibindi bihugu bya Afurika, nyuma yo gufungura i Kigali ibigo bibiri bigamije gufasha inganda zikora imiti ku mugabane no kunoza igenzura ryayo.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatangiye gutora ingingo ku ngingo z’umushinga w’itegeko rigena inshingano, ugizwe n’ingingo 753, ugamije gushyiraho umurongo w’amategeko ugenga amasezerano n’uburyo abantu bakemura ibibazo bituruka ku byo biyemeje.
Tujeneza Nicole, umukobwa w’umunyamakuru Mutabaruka Angelique ukorera kuri TV1, agiye kubona amahirwe yo kwambika umuhanzi The Ben, nyuma y’uko The Ben  yemeye ko bazakorana mu kumutunganyiriza imyambaro.
Mu Rwanda hatangijwe ukwezi kwahariwe abantu bafite ubumuga, mu rwego rwo gutegura Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga wizihizwa ku wa 3 Ukuboza.
Rayon Sports na Al Hilal SC zagabanye amanoya y'umunsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda [BK Pro League], zinganya igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 4 Ugushyingo 2026.
Amagambo yihariye akoreshwa mu mategeko y'u Rwanda akomeje kuba imwe mu mbogamizi zituma abaturage batayasobanukirwa uko bikwiye, cyane cyane abatarize iby'amategeko. Ibi bituma hari abamenya ibyo amategeko abemerera, ibyo abasaba n'uburyo abarengera ari uko bahuye n'ikibazo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka