Amakuru

Jean Marie Vianney Ndayizigiye yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima mu gihe Amb. Fidelis Mironko yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko biteye impungenge kuba polisi idashobora gupima umunaniro mu bashoferi mu gihe uri mu biteza impanuka zo mu muhanda
Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, bakoze urugendoshuri rugamije kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye urubyiruko rushaka akazi ko bitagarukira gusa ku kugahabwa, ahubwo bakwiye gukorana umurava bagatanga umusaruro bityo bikavamo n’utundi tuzi abandi
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abagitanga serivisi mbi mu nzego zitandukanye, asaba abanyarwanda kujya bagaragaza ikibazo mu gihe bahuye nacyo.
Perezida Kagame yavuze ko mu nsengero hagikorerwamo amanyanga arimo ubutekamutwe bugamije kwiba abakirisitu bityo izifunzwe zitagakwiye gufungurwa.
Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rugiye guhagarika gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda, ntaho bihuriye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko hari ibyo batumvikanye mu mikoranire.
Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ko mu myaka ine iri imbere hazaba huzuye amashuri atanu ya Leta afasha abana bafite ubumuga bwihariye, ndetse n'andi mashuri hirya no hino mu gihugu akazaba ayigiraho
Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko umushinga wa Biogaz yifashishwa mu guteka utatanze umusaruro nkuko byari biteganyijwe gusa ivuga ko hatangijwe  indi gahunda yo kongera kuwugerageza bityo bizeye ko uzatanga umusaruro.
Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.