Amakuru

Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko batemera na gato igitekerezo cyo kwinjizwa cyangwa gusubizwa mu ngabo za FARDC kuko zitsindwa
Ingabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) zinjije ku mugaragaro abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa yabo y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF)
Perezida w'Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC), Dr. Yao Allah-Kouamé, yashimangiye ko umwaka wa 2025 wabaye udasanzwe kuri Afurika kuko u Rwanda rwawakiriyemo Shampiyona y'Isi y'Amagare
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira  Demukarasi ya Congo (RDC), hamwe na Perezida Donald Trump bazahurira i Washington tariki ya 4 Ukuboza 2025.
Rayon Sports ikiri mu bihe bigoranye, yanganyije na Gicumbi FC 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona .
Hakizimana Innocent wamenyekanye nka Master Fire, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bitegura kurishinga, nyuma yo kurangiza kaminuza yize imyaka 18.
Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, wongerewe manda.
Umuryango Ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, watangije ku Umushinga wiswe ‘INTERA - Ijwi Ryange mu Iterambere Rirambye, witezweho uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo abaturage baterwa n’imwe mu mishinga y’ibikorwaremezo idakorwa neza, bikabasiga mu manegeka.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 28 Ugushyingo 2025, yashyize mu myanya abayobozi bashya muri Minisiteri ya Siporo .
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yasangijwe gahunda nshya yo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali yitezweho gufasha abagenzi gukora ingendo mu buryo bwihuse