Amakuru

Perezida Paul Kagame yavuze ko rimwe mu masomo y’ingenzi yakuye mu buzima ari uko umuntu agomba kugira intego y’ubuzima bwe, agafata amahitamo ashobora kugira ingaruka ku bandi, kandi akayarwanirira nubwo yaba ahura n’ibigeragezo bimukoma mu nkokora.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa volleyball mu bagore yatangiye neza imikino y’igikombe cy’Afurika itsinda Algeria amaseti 3-0.
Mu ihuriro rya Africa Mindset Reset Forum Thabo Mbeki yashimiye perezida Paul Kagame. Avugako perezida Paul Kagame yagize uruhari rukomeye mu guteza imbere ishuri rya Africa school Governance.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite ibikenewe hafi ya byose kugira ngo itere imbere, ariko ko hakenewe impinduka zikomeye mu mitekerereze, imyitwarire n’uburyo abayituye bakora, kugira ngo umugabane ugere ku ntego wihaye.
Umunyamakuru Ishimwe Adelaide wamamaye mu mikino ku izina rya Ida, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi mu gihe yitegura kurushinga na Hitimana Jean Claude nawe usanzwe ari umunyamakuru uzwi ku izina rya Hit.
Leonard Craig Randall II ukinira APR BBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza (MVP) wa Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda itsinze Patriots BBC imikino 4-0 ariko ibindi bihembo byiharirwa na Patriots BBC.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame yasobanuye ko ishyirwa mu bikorwa bya amasezerano y'isoko rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area) agamije guhuza ibihugu bya African Union ngo bikore isoko rimwe ry'ubucuruzi agenda gake cyane
Kayumba Darina, wamenyekanye cyane ubwo yabaga igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, akaba n’umunyam content creator, yashimiye Perezida Paul Kagame ku buyobozi n’icyerekezo u Rwanda rukomeje kugira.
Perezida Paul Kagame yavuze ko isuku igaragara mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahanini yaturutse ku cyemezo Abanyarwanda bafashe cyo kuyigira inshingano zabo, aho gutegereza ko hari igihugu cyangwa umuterankunga w’amahanga uzabafasha kuyibungabunga.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo itangwa ry’impushya nshya ku batanga serivisi z’imari batakira amafaranga abitswa, batanga inguzanyo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka