Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kirushaho gukura uko imyaka iza, kigira ingaruka ku mibereho y’abaturage, ubuhinzi, ibikorwaremezo ndetse no ku bukungu muri rusange.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyigikira imbaraga za dipolomasi zigamije gushakira hamwe umuti w'ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangije ku mugaragaro Umushinga wo Kuhira wa miliyoni 47$ (asanga miliyari 69 Frw) uzifashishwa mu kuhira hegitari zirenga 2.600.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo yatsinze iya Nigeria amaseti 3-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5-8 mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Tunis muri Tunisia.
Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, Amavubi U17, yisanze mu Itsinda A mu majonjora y’Akarere ka CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, TotalEnergies CAF U-17 Africa Cup of Nations 2026.
Umukinnyi wa filimi nyarwanda, Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky, yavuze ko nyuma y’imyaka isaga ibiri agerageza kwihanganira ikibazo afitanye n’abantu bamusebya , yafashe icyemezo cyo kwitabaza inzego z’amategeko nyuma yo kuvuga ko icyo kibazo cyageze ku bana no ku muryango we.
Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne, yahawe imodoka na telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 18 Pro Max nyuma yo kwimukira muri Canada, aho yakiriwe n’umuryango wa DJ Ferry Dee.
Ibigo by’amashuri bitandatu  byo mu Rwanda byigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) byashyikirijwe ibikorwaremezo bishya birimo amashuri byubakiwe mu guteza imbere imibereho n’imyigire y’ababyigamo.
Leta ya Qatar yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’u Rwanda n’u Bubiligi cyo gusubukura umubano wa dipolomasi no kongera gufungura ambasade mu bihugu byombi, ivuga ko ari intambwe igaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo binyuze mu biganiro no kumvikana.
Ikipe y’Igihugu ya Misiri yegukanye igikombe cya Afurika cya handball mu ngimbi zitarengeje imyaka 18 cyaberaga i Abidjan muri Côte d’Ivoire, naho u Rwanda rusoreza ku mwanya wa 8 mu makipe 14 yacyitabiriye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka