Amakuru

Umunyarwenya Mwitende Abdulkarim uzwi nka BURIKANTU, ari kumwe na mugenzi we Iradufasha Alain Marcelin uzwi nka Buringuni, basabye abanyamakuru ba B&B FM gusiba ikiganiro cyabavuzemo, bavuga ko amagambo bakoresheje abatesha agaciro kandi abangiriza izina n’ibikorwa byabo.
Irenge Christian yatangaje ko atazigera yongera gushaka undi mugore mu gihe yaba atandukanye n’umugore we Uwankusi Lynda Priya, yaba ari uko umwe muri bo yitabye Imana cyangwa batandukanye bakiri bazima.
Mu Karere ka Nyamagabe huzuye Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rigezweho ryubakiwe impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme n’abaturage bayituriye, ryuzuye ritwaye arenga miliyari 1,8 Frw (1,839,703,087 Frw).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye abanyapolitiki batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko ibihano byafatiwe u Rwanda bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko byongera guhura i Genève mu Busuwisi kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2026, mu biganiro bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, nubwo impande zombi zigifitanye ubwumvikane buke ku nshingano ziyemeje.
Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) byakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga, bibasaba kugira uruhare mu kubikumira no gutanga amakuru ku gihe.
Papa Leo XIV yatangaje ko nta gahunda afite yo kwemerera abagabo bashatse guhabwa ubupadiri, cyangwa ngo ahindure amabwiriza agenga isomwa rya Misa ryakoreshwaga mbere y’Inama Nkuru ya Kiliziya Gatolika ya Vatikani ya Kabiri.
Urubanza rwa Dr Manirakiza Benjamin wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda,ishami rya Nyarugenge, rwagaragayemo uburyo yakoreshaga amafaranga kugira ngo ahuzwe n’abakobwa bakiri bato, cyane cyane abanyeshuri, ndetse n’uruhare rw’abagore batatu bareganwaga na we mu kumushakira abo bakobwa no kubikuramo komisiyo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakanguriye abaturage bo mu karere ka Kamonyi kujya batanga amakuru ku gihe ku byaha byo gusambanya abana, rubasaba kugira uruhare mu kubikumira no gufasha abahohotewe kubona ubutabera.
Abanyapolitiki batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye ubuyobozi bw’iki gihugu gushyira mu gaciro mu gufata ibyemezo bijyanye n’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagaragaza ko ibihano Amerika yafatiye u Rwanda bishobora kubangamira inzira y’ibiganiro no gutuma uruhande rumwe ruteshuka mu kuyashyira mu bikorwa .

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka