Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu, mu biro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, habereye inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame, yize ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'igihugu n'abanyarwanda muri rusange
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje abarangiza amasomo ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro TVET, bakabona akazi biyongeyeho 9.9% mu myaka itanu aho bavuye kuri 58.2% bari ho mu 2021 bakagera kuri 68% mu 2025.
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwinjira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango wa AVEGA Agahozo  wita ku babyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urasaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza kugaragaza umutima wo gufasha no kwita ku barokotse Jenoside, by’umwihariko abagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.
Mu isesengura Transparency International Rwanda yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) y’umwaka wa 2023/2024, ryagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu micungire y’umutungo wa rubanda mu nzego zegerejwe abaturage, mu turere 30 tw'Igihugu
Ikipe ya Kiyovu Sports yareze umutoza Haringingo Francis wari usanzwe ayitoza, mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, imushinja kutubahiriza amasezerano
Polisi y’u Rwanda iri gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we babanaga mu nzu bitemewe n’amategeko [batarasezeranye], agahita atoroka.
Nyuma yo gutaha ku bushake ndetse no guhugurwa amezi atatu, abitandukanyije n’umutwe witwaje intwaro ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR, berekeje mu miryango yabo bamwe baherukagamo mu myaka irenga 30 ishize
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ikibazo abahinzi b’urusenda bagaragaje cy’uko hari umusaruro mwinshi wangirirka mu gihe cyo kurwanika kigiye gukemuka mu gihe cya vuba.