Amakuru

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 igiye kwitabira ku nshuro ya mbere Iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi rya FIFA ry’abakinnyi bo muri icyo cyiciro, rizabera i Baku muri Azerbaijan kuva kuri uyu wa 22 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukwakira 2026, Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yafashe abagabo batanu bo mu murenge wa Kamubuga, akagari ka Rukore, umudugudu wa Kabutwa, bahuriye ku mugambi wo gukwirakwiza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi na Kanyanga aho bafatanywe ibiro 10 by’urumogi.
Mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Karongi abaturage batuye mu Mirenge ya Murundi, Murambi, Ruganda na Gashari bahawe ingemwe za kawa zirenga miliyoni 2 mu rwego rwo kwiteza imbere kuko iyi mirenge ari yugarijwe n’ubukene kurusha indi yose muri aka karere.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Siporo n’Umuco, yagaragarije Minisiteri y’Uburezi impungenge itewe n’ibibazo by’ibura ry’ibitabo mu mashuri ndetse n’ibya za mudasobwa zahawe ibigo by’amashuri ariko zikaba zitagikora.
Umuhanzikazi France Mpundu yishimiye gusinyana amasezerano na Warner Music Africa, ishami rya Warner Music Group rikorera ku mugabane wa Afurika, avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki
Komisiyo y'Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko amakosa akorwa n’abayobozi b’ibigo bya leta yo batubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi uko bikwiye byateje igihugu igihombo cy’asaga miliyoni 83 Frw mu mwaka wa 2025/2026.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye Abanyarwanda guha agaciro ibibafasha gutera imbere aho guha inzoga umwanya ukomeye mu buzima bwabo, ashimangira ko urubyiruko rukwiye kubaka igihugu rufite ubuzima bwiza, ubwenge bukora neza n’inzozi zerekeza ku iterambere.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15, Amavubi U15, kuri uyu wa Gatatu irerekeza i Baku muri Azerbaijan, aho izitabira iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi cya FIFA cy’abatarengeje imyaka 15, rizaba kuva ku wa 22 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026.
Komisiyo y’Abakozi ba Leta mu Nteko Ishinga Amategeko yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abantu 469.532 basabye akazi mu nzego za Leta, ariko abakabonye bakaba 2.512 gusa, bangana na 0,54% by’abasabye bose.
Umuryango wa Nyakwigendera Nyiranyamibwa Suzanne uherutse kwitaba Imana watangaje gahunda yo kumuherekeza, izabimburirwa n’ijoro ryo kumutaramira riteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, iwe mu rugo i Remera.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka