Amakuru

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yemereye abayoboke b’idini ya Isilamu inkunga igamije kubafasha guteza imbere ibikorwa remezo n’imibereho yabo muri rusange, anizeza ko zimwe mu mbogamizi zari zaragaragajwe zizakemuka bidatinze
Leta y’u Rwanda yohereje abacuruzi mu Bwongereza kujya gushaka amasoko y’imboga n’imbuto mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatumye aboherezagayo ibicuruzwa bahura n’igihonbo.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye ibinyoma by’uko abo mu nzego z’umutekano b’u Rwanda zagerageje gucengera muri hoteli umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi yari ucumbitse muri hoteli muri Amerika ndo zimwice.
Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafashe icyemezo cyo gufunga by'agateganyo abayobozi 3 ba koperative icunga umutekano mu isoko rya Nyanza, mu bigo by'amashuri n'ahandi aho baregwa ibyaha birimo kunyereza umutungo wa koperative n'inyandiko mpimbano
Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n'iza Tanzania (TPDF), bashimangiye ko hakenewe ingamba zihutirwa zo gukumira ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko madovize yinjizwa n’ibikomoka ku buhinzi birimo nk’ikawa, icyayi, imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza mu mahanga yakomeje kwiyongera buri mwaka.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 24/03/2026, haravugwa ibitero bikomeye byagabwe mu gace ka Kalehe, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umuyobozi w’Urwero rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, yabwiye Abadepite ko amikoro adahagije atiza umurindi imikorere mibi y’itangazamakuru, kutubahiriza amahame no gutakarizwa icyizere na rubanda, asaba Leta gufasha mu gukemura iki kibazo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka