Umutunganyamuziki(producer) n’umuhanzi nyarwanda Rene Niyitanga uzwi nka producer Yeweeh yatanze indirimbo ze ngo zisuzumwe mu cyiciro cyibanze (first round ballot) mu rugendo rugana ku bihembo bya Grammy award by’uyu mwaka wa 2027, akurikira abahanzi Nyarwanda Nel Ngabo na Ariel Wayz na bo bagejeje ibihangano byabo kuri uru rwego.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi mu mikino y’amasiganwa y’imodoka, barimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, na Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira isiganwa rya African Grand Prix kuva mu 2030.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore, She Amavubi, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028 nyuma yo gutsindwa na Ethiopia ibitego 2-1 mu mikino yombi.
U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yo kwakira irushanwa ry’umukino wo gusiganwa mu modoka rya Formula 1 African Grand Prix guhera mu 2030, aho rizafasha igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo, gukurura ishoramari, guteza imbere ubucuruzi no guhanga imirimo.
Abasaga 600 bitabiriye Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryahuje Uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, basabwe gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko mu rubyiruko.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amahugurwa y’abatoza bashaka kongera ubumenyi no kubona impamyabushobozi ya CAF C azatangira ku wa 16 Ugushyingo 2026, akazasozwa ku wa 22 Mutarama 2027.