Amakuru

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Barbara Umuhoza, yamuritse igitabo cyitwa ‘The Comeback’ Surviving Divorce & Thriving After, cyibanda ku buzima bw’urushako burimo uko warushinga rugakomera, uko wahangana n’ihungabana rituruka ku gutandukana kw’abashakanye ugakira ibikomere ndetse ukongera ukubaka ubuzima.
Col. (Rtd) Jeannot K. Ruhunga yatangiye ku mugaragaro inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne, nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera gukora izi nshingano.
Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yegukanye igihembo cya Best Airline Staff in Africa 2026, gitangwa na Skytrax World Airline Awards, kubera serivisi nziza zitangwa n’abakozi bayo ku bagenzi.
Leta y’u Rwanda yemeje amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari yagiranye na Chery Holding Rwanda Ltd, agamije kubaka mu Rwanda uruganda ruzajya ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15 izitabira ku nshuro ya mbere irushanwa rya FIFA World Cup & Festival 2026, yamenye itsinda iherereyemo n’ibihugu bazacakirana.
Abanyarwanda bakoze ingendo mu mahanga bakoresheje miliyoni 197,8 z’amadolari ya Amerika, angana n’arenga miliyari 291 Frw, mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.
Mu rwego rwo guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo kuzamura ubukungu bubungabunga  ibidukikije, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, yemeje ibyemezo by’ingenzi bigamije gushimangira imikorere ijyanye no kurengera ibidukikije.
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu  Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) aho Prof. Muganga Raymond yagizwe Umuyobozi Mukuru, asimbuye Prof. Emile Bienvenu uri gukurikiranwa n'ubutabera ku byaha bifitanye isano n'inzoga zitujuje ubuziranenge.
Kuri uyu wa 18 Nzeri 2026 Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo birimo no gushyiraho abayobozi bashya mu nzego zinyuranye zirimo; mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Minisiteri y’Ubutabera, ndetse hemezwa politiki zitandukanye.
Umuhanzikazi w’Umunyarwanda, France Mpundu, yahawe impano y’imodoka n’umugabo Moctar.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka