Amakuru

Abashoramari bo muri Hong Kong , bibumbiye muri Sosiyete Hong Kong Chuangzhi Group, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo .
Impunzi z'abanye-congo baba mu Rwanda, zatakambiye amahanga zisaba Imiryango Mpuzamahanga kubakorera ubuvugizi kubera ko bifuza gutaha mu gihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC)
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yihanganishije imiryango y'abuze ababo bakubiswe n'inkuba mu Murenge wa Jarama, mu karere ka Ngoma, yizeza abaturage ko bagiye gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi.
Tariki ya 7 Mutarama 2026 yinjiye mu mateka ya Kiliziya y’u Rwanda nk’umwe mu minsi idasanzwe, kuko ariyo yatangirijweho ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge, izaba iherereye ku Ibanga ry'Amahoro
Impunzi z’Abanye-Congo zituye mu mujyi wa Kigali zazindukiye mu rugendo rw'amahoro rwabereye kuri za Ambasade zikorera mu Rwanda, mu rugendo rugamije kwamagana ubwicanyi n'imvugo z'urwango biri mu Burasirazuba bwa Congo
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yakanguriye abaturage b'aka Karere gutangira umwaka mushya wa 2026 birinda gusesagura umutungo no gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere rirambye
Abantu icyenda bakubiswe n'inkuba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2026,basezeweho bwa nyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2026, bashyingurwa mu cyubahiro mu Irimbi ry'ahitwa Kiriko riri mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 28 wo mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ukekwaho kwica umuvandimwe we w’imyaka 40 amuhora amafaranga make angana na 250 Frw.