Amakuru

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Yad Vashem, Dani Dayan, yashimangiye ko Abanyarwanda n’Abanya-Israel bafite inshingano ihuriweho yo kurwanya Jenoside aho yaba iri hose ku Isi, no gufasha abashobora guhura n’ayo mahano.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko Amahanga akwiye kureka gukomeza kwigira ntibindeba ku ngengabitekerezo ya jenoside ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ifatanyije n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Tariki ya 8 Mata 1994, nyuma y’umunsi umwe Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Rwanda, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu, buri Mututsi wese aho aherereye atangira guhigwa bukware n’abasirikare, abajandarume n’interahamwe bari bahuje imbaraga ngo batsembe Abatutsi.
Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo ku isi hose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside yabereye mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Mata 2026 hazagwa imvura  nyinshi iri hejuru y’isanzwe igwa muri uku  kwezi ndetse ikaba ishobora kuzateza ibiza mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Inzego z' Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique (RSF-5) zifatanyije n’Inzego z’Umutekano n'iz'Ubuyobozi muri iki gihugu ndetse n’abahagarariye Sosiyete ya TotalEnergies, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro n’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo, bafatanyije n’abahagarariye Umuryango mpuzamahanga, bateraniye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko urugendo rw'imyaka 32 ishize hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi rutari rworoshye, ashima ibyakozwe mu guhangana n'ingaruka zikomeye zayo.